in

KNC yashimagije FERWAFA nyuma yo kumuha igisubizo cyiza ku kirego yatanze avuga ko abasifuzi bamwibye ku mukino wa Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gusubiza ikipe ya Gasogi United ko babonye ibaruwa y’iyi kipe ndetse iri Shyirahamwe risaba iyi kipe gukomeza gukusanya ibindi bimenyetso bigaragaza ko bahohotewe n’abasifuzi ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, nibwo Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwatewe agahinda n’imisifurire yaranze uyu mukino, aho bavuga ko bibwe ibitego bibiri byabo kandi byari byinjiye mu izamu nta kurarira kwabayeho, Gasogi United kandi ntabwo yemera igitego cya mbere cya Rayon Sports kuko bavuga ko Onana yagitsinze yabanje gukorera ikosa Nizigiyimana Abdoulkharim Mackenzie.

Nyuma y’umukino KNC yavuze ko barambiwe ubujura bw’abasifuzi ndetse ko nibiba ngombwa bazakura ikipe ya Gasogi United muri shampiyona kuko barambiwe umwanda ubera mu mupira w’amaguru, ni nako iyi kipe yahise itanga ikirego muri FERWAFA isaba kurenganurwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, KNC mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio &TV1 Rwanda yavuze ko FERWAFA yamaze kubasubiza ko yabonye ibaruwa yabo maze abizeza ubutabera nibasuzuma bagasanga ikipe ya Gasogi United yarahohotewe.

Yagize ati “FERWAFA yamaze gusubiza ibaruwa yacu ivuga ko yamaze kuyishyikiriza akanama gashinzwe imisifurire, kandi yadusabye gukusanya ibindi bimenyetso bigaragaza ko twibwe, ndasaba abantu kudashyira igitutu kuri FERWAFA bareke ikore akazi kayo neza kandi ndabyizeye ko izabicyemura neza”.

Ikipe ya Gasogi United iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 36, ku munsi wa 21 izacakirana na Mukura Victory Sports ku wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2023 mu mukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

BIRATANGAJE : Australia haguye imvura idasanzwe (AMAFOTO)

Papa Sava mu ishusho nshya ku menyo ya zahabu n’impeta zigezweho(Videwo)