KNC yafashe abakinnyi bose ba Rayon Sports abagira ubusa ahita yemeza umukinnyi umwe rukumbi wa Gikundiro uzamufasha kubona amanota 3 ku mukino uzabahuza hatagize igihinduka
Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC yafashe ikipe ya Rayon Sports yose ayihindura ubusa ahubwo yemeza umwanya abakinnyi be bagomba kujya bacaho kugirango bazabone amanota 3.
Kuri uyu wa mbere nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryashyize hanze ingengabihe ya sezo 2023/2024, ikipe ya Gasogi United yisanga igomba guhura na Rayon Sports ku mukino wa mbere ufungura sezo.
Nyuma yo gusohoka kw’iyi ngengabihe benshi bahise bibaza ukuntu Gasogi United yahawe guhura na Rayon Sports ariko bisa nkaho igikoresho gikoreshwa hakorwa iyi ngengabihe ari uko byagombaga kuba. KNC nyuma yo kubona ibi yahise atangira guha ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports dore ko ari nawe uzakira kugirango bazaze ari benshi.
Mu kiganiro yagiranye na Radio one ari nayo Radio ye, KNC yaje gutangaza ko ntamukinnyi Rayon Sports ifite unganya ubushobozi n’abakinnyi be asangankwe ndetse nabo yongeyemo bashya. Uyu mugabo utajya uripfana yaje gutangaza ko umukinnyi barimo gushima cyane muri iyi minsi Serumogo Ally ngo niwe bazajya banyuraho baguruka nkuko babikoraga agikina muri Kiyovu Sports.
KNC watangiye kuryoshya iyi Deribi (Derby) yaje no kwiharahaza avuga ko arebye ubushobozi ikipe ye ifite azatsinda ikipe ya Rayon Sports ibitego 4-2 nyuma y’umukino bazongere ngo babimubaze.
KNC nubwo yagarutse kuri uyu mukino uzahuza Gasogi United n’ikipe ya Rayon Sports yaje guha ubutumwa abakunzi ba APR FC abasaba ko bagomba kwihanganira ikipe yabo ngo kuko ubwo igaruye abakinnyi b’abayamahanga ntabwo ibyo kuba bagera kure mu mikino nyafurika ari ibintu yiteze uyu umwaka ndetse no mu uwutaha ariko nyuma ngo bishobora gukunda.