in

KNC yaciye ibintu nyuma yo gutangaza uko azaserereza ikipe ya Rayon Sports abantu bose bakayinyuzamo ijisho

KNC yaciye ibintu nyuma yo gutangaza uko azaserereza ikipe ya Rayon Sports abantu bose bakayinyuzamo ijisho

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United Kakooze Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports agiye kuyambika ubusa abantu bose bakabona ko itakomeye ahubwo irimo kubeshya abakunzi bayo ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

KNC usanzwe uvuga amagambo menshi iyo agiye guhura n’ikipe ya Rayon Sports cyangwa ikipe ya APR FC cyane cyane iyo ikipe ye ari yo izakira umukino kugirango yibonere amafaranga, akomeje kugarukwaho cyane nyuma yo gutangaza aya magambo atarimo kuvugwaho rumwe na benshi.

Ubwo Gasogi United iheruka guhura n’ikipe ya Rayon Sports, uyu muyobozi wayo nabwo yari yatangaje byinshi avuga ko agiye gutuma abatoza birukanwa ndetse na Uwayezu Jean Fidel akabona ko ikipe afite ya Rayon Sports itatwara igikombe ariko KNC yaje gutungurwa atsindwa ibitego 2-1 nubwo yatashye avuga ko yibwe.

KNC ariya magambo yayatangaje ku munsi w’ejo hashize ubwo ikipe ya Gasogi United yatsindaga ikipe ya Sunrise FC igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu mushya Risombe Ricele wavuye mu ikipe ya Muhazi United FC.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aba Rayon baragowe: KNC atangaje ko azambura Rayon Sports ubusa kukarubanda abantu bakareba ubwambure bwayo imaze iminsi ibahisha -VIDEO

Uwahoze ari Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel yabenzwe n’ikipe ya Kiyovu Sports bihita bituma ajya kwiginga ikipe imwe yo mu Ntara kugira ngo abe yihisheyo