in

KNC wagaragaye akikiye ingwe yabaye ikiganiro kuri Twitter

KNC perezida wa Gasogi United akomeje kugarukwaho cyane kuri Twitter nyuma yo kugaragara ku mukino ikipe ye ya Gasogi united yakinnyemo na Etoile de l’EST akikiye igipupe cy’ingwe mu ntoki.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Ngoma ku wa 1 Ukuboza 2021, warangiye Etoile de l’Est itsinze Gasogi United igitego 1-0 cyinjijwe na Nwosu Samuel Chukwudi mu gice cya mbere.

Uyu mugabo umaze kumenyerwa mu ruhando rw’umupira w’amaguru, yerekeje i Ngoma afite igipupe cy’ingwe ndetse agaragara muri Stade agikikiye, ibintu byatangaje abakoresha twitter babigarukaho cyane.

Gasogi United ifite abafana biyita “Urubambyingwe”, ari nayo mpamvu Umuyobozi wayo, KNC yitwaje igipupe gikoze mu ngwe nk’inyamaswa yitiriwe abakunzi bayo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo uyu musinzi yahuye nabyo ubwo yashakaga guterura umugore birababaje (video)

kerakabaye ubukwe bwa Fils mwakunze muri film nyarwanda bwatashye(Amafoto)