KNC ingamba ze zishobora kugerwaho! Ikipe ya Rayon Sports izakina na Gasogi United idafite abakinnyi babiri bakomeye
Ikipe ya Rayon Sports iraza gukina na Gasogi United idafite abakinnyi babiri bakomeye.
Ku munsi wejo kuwa gatanu tariki ya 18 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports iraza gkina n’ikipe ya Gasogi United ku isaha ya saa Moya z’ijoro.
Uyu mukino wakaniwe cyane n’ikipe ya Gasogi United binyuze kuri Perezida wayo KNC, watangaje ko agomba gutsinda Rayon Sports kugirango yihorere ndetse anahorere ikipe ya APR FC iheruka gutsindwa.
Nyuma yaho amakipe yombi amaze igihe yitegura uyu mukino ikipe ya Rayon Sports irakina na Gasogi United idafite abakinnyi babiri barimo Nsabimana Aimable twamenye ko afite ikibazo k’imvune ndetse na Mugisha Francois Masta wasezeranye mu mategeko.
Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa Moya z’ijoro. Ibiciro byo kwinjira ni ibihumbi 7, ibihumbi 15 ndetse n’ibihumbi 25.