in

KNC ati”njye sinkina iyo mvuze ijambo ryange riba itegeko”

Umunyamakuru wo kuri radiyo 1 na Tv1 KNC ubu usigaye ari na perezida w’ikipe ya Gasogi United yo mu cyiciro cya mbere hano muri shampiyona yu Rwanda.

Akomeje kuvugisha abakunzi biyi shampiyona batari bacye bitewe n’amagambo akunze gutangaza mbere y’umukino ikipe ye ya Gasogi United igiye gukina.

Iyi weekend nabwo yavugishije abatari bacye mbere y’uko ikipe ye ya Gasogi ikina n’ikipe ya Police FC yatangaje amagambo yavugishije abatari bacye.

Mbere y’umukino yatangaje ko Police FC niyo yatanga agahimbaza mutsyi ka miliyoni kuri buri mukinnyi wayo ntibakigera batsinda Gasogi United.

Nkuko yabivuze byaje kurangira ikipe ye ya Gasogi United itsinze ikipe ya Police Fc ibitego 2-0 ni umukino wabaye ku wa gatandatu tariki ya 01 Ukwakira 2022.

Nyuma y’umukino yatangaje ko iyo avuze ijambo rye riba ari itegeko akomeza avuga ko amakipe yose azajya ayatsinda buhoro buhoro imwe kuri imwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yagerageje kwiba moto ntibyamuhira ahahuriye n’akaga gakomeye

Umugore yahishuye ko abana mu nzu n’umugabo we n’umusore umutereta