in

Kiyovu Sports yananiwe kwigisha umwana wayo uko bambuka umuhanda wa Kigali, umwana akomeza kwikuza

Kiyovu Sports yananiwe kwigisha umwana wayo uko bambuka umuhanda wa Kigali, umwana akomeza kwikuza

Ku munsi wejo hashize ikipe ya Kiyovu sports yakinnye umukino w’umunsi wa 4 nikipe ya Gasogi United, umukino urangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

Ibi byabaye bikurikiye ubutumwa Kiyovu Sports yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ibunyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yari yatangaje ko batumira abafana kuza gushyigikira ikipe yabo ubwo baraba bigisha Gasogi United kwambuka umuhanda.

Bagize bati” Bavandimwe bakunzi ba Kiyovu Sports, muze dushyigikire ikipe yacu dukunde saa 19h00. Twigishe umwana wacu wananiranye uko bambuka umuhanda mu mujyi wa kigali. Tumusubize ku ishuri, amashuri yatangiye, atazakumbura umujyi vuba 😄😄😄.”

Ubu butumwa bwaje bukurikiye ubwo KNC aheruka gutangaza avuga ko Kiyovu Sports imeze nko gufata NYIRAHUKU ugashaka kuyikubitira mu cyumba gifunze ngo no ku gukuramo amaso yayamaramo. Uyu mukino uteganyijwe saa Moya z’ijoro zo kuri uyu wa gatanu.

Nyuma y’umukino Ndorimana jean Francois Regis yatangaje ko Kiyovu Sports ye yibwe cyane ariko na KNC yaje kubabaza uyu muyobozi wa Kiyovu Sports Association Nyuma yo kuvuga ko ntakintu yakoze muri iyi kipe ahubwo akwiye gutuza akareba ibyo abandi bakora.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Simba
Simba
1 year ago

Abana ntibasya baravoma

Ahantu hose arayoboye: Umuherwekazi Alliah Cool yerekanye uburyo amatako ye yose asigaye ari amatomati -AMAFOTO

“Ntabwo duteze kumvikana” Habuze gato ngo KNC afatane mu mashati na Perezida wa Kiyovu Sports wiyita General