in

Kiyovu Sports nyuma yo kwirukana umuhisi n’umugenzi yaciwe umurengera w’amafaranga nyuma yo gukora amakosa akomeye

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kwirukana abakinnyi benshi mu gihe gito, yamaze gucibwa Milliyoni nyinshi cyane kubera kwirukana abakinnyi mu buryo butemewe n’amategeko.

Umwaka ushize ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yari igiye gukina n’ikipe ya Espoir FC ku mukino wari ugiye gusoza Shampiyona, Kiyovu Sports yatangaje ko yasinyishije abakinnyi 2 bakomoka mu gihugu cya Sudan Sharif Shaibub ndetse na John Mano ariko iyi kipe ntibakina kuko ngo hari ibyo batumvikanyeho.

Aba bakinnyi bahise bajyana Kiyovu Sports mu rukiko rurengera abakinnyi, kugeza ubu iyi kipe yamaze gucibwa Milliyoni zirenga 60 kubera ayo makosa Kiyovu Sports yakoze mu buryo butemewe n’amategeko.

Iyi kipe nyuma yo kuba irimo gushaka abakinnyi bagomba gusimbura abakinnyi barimo Abedi, Pitchou hamwe n’abandi birukanwe, hiyongeyeho no kuba bagomba gutanga Izi million zitari nke. Iyi kipe nyuma y’ibi bibazo byose dushobora kubona yisanze mu cyiciro cya kabiri nkuko byayibayeho mu myaka ishize.

Ikipe ya Kiyovu Sports yasoreje ku mwaka wa 2 n’amanota 63, yarushwaga ibitego gusa n’ikipe ya APR FC kuko zose zanganyaga amanota.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Nakozagaho intoki na kumva harimo amazi nkahita nataka ntakoresheje pridance”: Nzovu yavuze uburyo budasanzwe yakoreshaga agiye gutera akabariro kugira ngo atandura SIDA (video)

“Afite Nyina na Se bajye bamwitaho” Umuhanzi Sunny yagiriye inama idasanzwe abasore baha abakobwa amafaranga ndetse n’ikintu gikomeye bagomba kuyikoresha (video)