in

Kiyovu Sports ishobora gutera mpaga ikipe ya Rwamagana City ya batsinze ibitego 3-2

 

Ikipe ya Rwamagana City yatsinze Kiyovu Sports umukino ubanza ibitego 3-2 mu mikino y’igikombe cy’Amahoro ishobora guterwa mpaga n’ikipe ya Kiyovu Sports kubera ikibazo cy’amikoro kiri muri iyi kipe ya Karere ka Rwamagana.

Ikipe ya Karere ka Rwamagana abakinnyi bayo bose bandikiye ubuyobozi babumenyeshako batazakina umukino bafitanye n’ikipe ya Musanze muri shampiyona mu gihe batarishyurwa amafaranga iyi kipe ibereyemo abakinnyi bayo bose.

Hatagize igikorwa ngo aba bakinnyi babone amafaranga yabo uyu mukino ntago bawukina benshi batangiye kuvuga ko bikomeje bashobora no kutadakina umukino bafitanye n’ikipe ya Kiyovu Sports mu gikombe cy’Amahoro kandi umukino ubanza bari bitwaye neza bayitsinda ibitego 3 byose kuri 2.

Abakinnyi ba Rwamagana City batsinze uyu mukino bagira ngo bereke ubuyobozi ko buramutse bubitayeho ntacyo batakora ngo bageze iyi kipe kure gusa ubuyobozi bukomeje kwinangira.

Dore ibaruwa abakinnyi b’ikipe ya Rwamagana City bandikiye ubuyobozi bwa Rwamagana :

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuherwe Elon Musk yatewe ishoti avanwa ku mwanya wa mbere ku isi mu batunze agatubutse

Umukobwa w’uburanga buhebuje yasabye umukinnyi wavunitse kumureba ubundi akumukoraho rikaka (AMAFOTO)