in

Kiyovu Sports iroshye Marine mu Kivu mu gihe Rayon Sports ihise ijya ku gitutu nk’icy’umugabo wanyweye igikoma cy’umwana

Ikipe ya Kiyovu Sports yisengereye ikipe ya Marine FC iyisanze iwayo iyinyabika igitego kimwe ku busa.

Wari umukino wa 15 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, aho Kiyovu Sports yari yasuye Marine FC.

Igitego cya Muhozi Fred ni cyo gitandukanyije impande zombi bituma Kiyovu Sports ihita icyura amanota itatu ari imbumbe.

Ibi bitumye Marine FC isoje igice cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya wa nyuma mu Kiyovu Sports yahise igira amanota 30 yisanga imbere ya Rayon Sports itari yakina umukino w’umunsi wa 15.

Rayon Sports irakina na Gasogi United kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ingingo ikomeye Gasogi United yirengagije mbere yo guhura na Rayon Sports

Imodoka zabaye iyanga, umubyigano w’abantu bashaka kujya kurira iminsi mikuru mu ntara ukomeje kwiyongera(Amafoto)