in

Imodoka zabaye iyanga, umubyigano w’abantu bashaka kujya kurira iminsi mikuru mu ntara ukomeje kwiyongera(Amafoto)

Mu minsi mikuru nk’uko bimenyerewe hari abajya mu duce tw’ibyaro aho baba bagiye gusangira iminsi mikuru n’imiryango yabo, gusa Ubu imodoka ni izibura.

Kuri iyi nshuro, byahumiye ku mirari kuko abajya mu minsi mikuru barimo gukubitana imitwe n’abanyeshuri bari kujya mu biruhuko by’igihembwe cya mbere. Ibi byatumye imodoka zibura muri gare zitandukanye by’umwihariko mu ya Nyabugogo.

Abashakaga kujya kwizihiza Noheli babuze imodoka ndetse muri gare haba uruvunganzoka rw’abantu kubera ko byahuriranye n’uko abanyeshuri nabo bari gutaha.

Abagenzi barifuza ko inzego zibishinzwe zibafasha bakabona imodoka bakajya kwifatanya n’imiryango yabo muri iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2022.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kiyovu Sports iroshye Marine mu Kivu mu gihe Rayon Sports ihise ijya ku gitutu nk’icy’umugabo wanyweye igikoma cy’umwana

FIFA yatangaje igitego kiza kurusha ibindi byose 172 byatsinzwe mu gikombe cy’isi