in

Kiyovu Sports iri mu mazi abira nyuma yo kubeshya ko yishyuye umukinnyi ntimwishyure none RIB ikaba igiye kubyinjiramo

Kiyovu Sports iri mu mazi abira nyuma yo kubeshya ko yishyuye umukinnyi ntimwishyure none RIB ikaba igiye kubyinjiramo

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko ikipe ya Kiyovu Sports irimo ideni abakinnyi yari yirukanye mu buryo butemewe n’amategeko barimo Sharaf Eldin Shaiboub urimo gukinira ikipe ya APR FC kugeza ubu.

Ikipe ya Kiyovu Sports yaje kuregwa muri FIFA ndetse bategekwa kwishyura aba bakinnyi arenga Milliyoni 50 z’amanyarwanda ariko ikipe ya Kiyovu Sports ivugana n’uyu mukinnyi binyuze mu ikipe ya APR FC arimo gukinira bemera kudohora ariko i tariki bemeranyije irangira ntacyo bakoze.

Amakuru dukesha Radio Flash FM, avuga ko Kiyovu Sports Association iyoborwa na Ndorimana jean Francois Regis uzwi nka General bahaye amafaranga Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports Company kugirango yishyure aba bakinnyi ariko Sheke yahaye Sharaf Eldin Shaiboub agiye kuri Banki asanga ntamafaranga ifite ikibazo ndetse ntamafaranga ari ho.

Uyu mukinnyi amaze kubona bimeze gutyo yahamagaye abanyamategeko be batangira gukurikirana iki kibazo ndetse kugeza ubu bivugwa ko Kiyovu Sports igiye kujyanwa muri RIB kugirango isobanura ukuntu batanga Sheke itazigamiye Kandi iki ni icyaha gihanirwa n’amategeko hano mu Rwanda.

Kugeza ubu iki kigiye kwiyongera ku bibazo ikipe ya Kiyovu Sports imaze iminsi irimo cyo kutumvikana hagati ya Mvukiyehe Juvenal ndetse na Ndorimana jean Francois Regis General. Amakuru ahari avuga ko Juvenal yaba agiye kureka ikipe ya Kiyovu Sports igasubira uko yahoze iyobowe ataraza.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni we wahaye ikaze Ndimbati i Mageragere! Ibyamamare byasanze Titi Brown muri Gereza bikaba byaranamusizemo

Umuhanzikazi Babo yongeye kugaragaza urukundo akunda mama we umubyara, amubwira amagambo amuri ku mutima – AMAFOTO