in

Kiyovu Sports igiye kongera gukora igikorwa gituma benshi bayisuzugura nyuma yo kwegurira ikipe Mvukiyehe Juvenal

Ikipe ya Kiyovu Sports yeguriwe Mvukiyehe Juvenal igiye kongera kugarura umutoza Alain Andre Laundet uheruka guhindurirwa inshingano akagirwa Manager.

Inama yahuje Mvukiyehe Juvenal n’ubuyobozi bukuru bw’ikipe ya Kiyovu Sports imaze iminsi 2 yanze kurangira, yaje kurangira izi mpande zombi zemeranyijwe, Juvenal yemerewe guhabwa iyi kipe akayiyobora nkuko yabisabaga aba bayobora Kiyovu Sports.

Uyu mugabo nyuma yo guhabwa iyi kipe, amakuru ahari aravuga ko Alain Andre Laundet agiye kongera kugirwa umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports cyane ko ibye byananiranye, iyi kipe ikaba harabuze amafaranga yaha uyu mugabo umaze iminsi yarahinduriwe inshingano ariko bisa nkaho byari ukumuheza.

Uyu mutoza yagerageje cyane ikipe ya Kiyovu Sports kugirango batandukane neza ariko Milliyoni 30 yasabaga iyi kipe ntabwo nayabonye ahubwo bisa nkaho bazakizwa na FIFA yabatsinda bakamuha Milliyoni zigera ku 100 agomba kuhabwa hagendewe ku masezerano yari yarasinye mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Ibi ni kimwe mu bintu biri gutuma uyu mutoza ashobora gusubizwa mu kazi, bakamwihanganira igihe yasinye kikagenda kigabanyuka ibyo bazamwishyura yirukanwe bikagabanyuka aho kugirango batange aya mafaranga yumurengera kandi iyi kipe itari iri ahantu habi cyane.

Alain Andre Laundet yaje mu ikipe ya Kiyovu Sports muri iyi sezo itangiye asinya amasezerano y’imyaka 3 benshi bibajije impamvu Mvukiyehe Juvenal yagendeyeho ahereza uyu mutoza igihe kingana gutyo none bikaba bibabereye imbogamizi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze umugabo yapfiriye mu nzu ikorerwamo imyitozo ngororamubiri

Umukinnyi wa Basketball Wilt Chamberlain yaciye agahigo ko kuryamana n’abakobwa ibihumbi 20,000 ku myaka 55