in

Kiyovu Sports igiye gushyirwa ku munzani nyuma yo kugura abakinnyi b’abanyamahanga ariko kugeza ubu abantu bakaba babona itarafata irangi

Kiyovu Sports igiye gushyirwa ku munzani nyuma yo kugura abakinnyi b’abanyamahanga ariko kugeza ubu abantu bakaba babona itarafata irangi

Ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kugura abakinnyi b’abanyamahanga kugeza ubu ntabwo abantu barabona uko iyi kipe izaba ihagaze umwaka utaha w’imikino ariko igiye gushyirwa ku gipimo.

Ku munsi wejo hashize tariki 10 Kanama 2023, ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye n’ikipe ya Mukura Victory Sports umukino urangira ikipe zombi zinganyije ibitego 3-3, mu mukino wari uryoheye amaso.

Muri uyu mukino abakinnyi b’abanyarwanda nibo wabonaga bari ku rwego rwo hejuru mu ikipe ya Kiyovu Sports usibye rutahizamu iyi kipe yapapuye Rayon Sports Richard Kirongozi, niwe ubona ukomeye ndetse uri ku rwego rwo hejuru kurusha abakinnyi bose ba Kiyovu Sports.

Iyi kipe nyuma yo gukina imikino ya gishuti n’amakipe ya hano mu Rwanda, hateguwe ko tariki 13 Kanama 2023 iyi kipe izakina umukino wa mbere mpuzamahanga n’ikipe ya Al-Merriekh yo mu gihugu cya Sudan iri mu Rwanda kugeza ubu.

Uyu mukino ikipe ya Kiyovu Sports izakina niwo uzerekana ishusho y’ikipe bimwe abantu bafata nk’igipimo gikomeye kuko Al-Merriekh bazakina n’ikipe ikomeye izerekana niba Kiyovu Sports hari ikinyuranyo izatanga uyu mwaka w’imikino.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arikwaka umushahara wa Miliyoni imwe nk’abayobozi! Rutahizamu wa APR FC w’umunyarwanda yabengutswe n’ikipe y’i Kigali gusa ari kuyisaba umushahara uhanitse cyane

Munda zero, ikibuno kinini, genda Mbonyi uzi guhitamo ! Ihere ijijo ubwiza n’imiterere bidasanzwe bya Jolie uri mu rukundo na Islaeri Mbonyi