in

Kiyovu Sport yamaze kumvikana n’umukinnyi ukomeye washakwaga n’amakipe menshi hano mu Rwanda

Ikipe ya Kiyovu Sport yari imaze iminsi yiruka ku mukinnyi w’ikipe ya Mukura Victory Sport witwa Jibrin Akuki ariko ubu byamaze kurangira.

Hashize ibyumweru 2 ikipe ya Kiyovu Sport itangiye ibiganiro na rutahizamu Abubakar Jibrin Akuki ukomoka mu gihugu cya Nigeria ariko ibi byose byamaze kurangira ikipe zombi zumvikanye.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko izi kipe zumvikanye Milliyoni 12, byose byarangiye ahubwo igisigaye ni uko ikipe ya Kiyovu Sport ishyira amafaranga kuri konte ya Mukura uyu mukinnyi agahita asinya amasezerano muri Kiyovu Sport ubwo igura n’igurishwa ry’abakinnyi rizaba rifunguye.

Izi Milliyoni 12 Kiyovu Sport igiye guha Mukura Victory Sport, Jibrin Akuki azafata Milliyoni 6 Mukura Victory Sport nayo izasigarana Milliyoni 6 nkuko Izi mpande zombi zumvikanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

”Ubanza koko Phil Peter ashaje” Junior Giti byose abishyize hanze ubwo yamukozaga isoni akavuga ku ndirimbo ye ya kera(Videwo)

Ben w’imyaka icyenda avuze amagambo adasanzwe kuri Zari The Boss Lady ubwo yabazwaga ku myambarire ye