in

Umuraperi w’umunyamerika yaguye ku rubyiniro imbere y’abafana be

Umuhanzi ukomeye muri America cyane cyane mu njyana ya RAP, Austin Richard Post wamamaye nka Post Malone yakoze impanuka idakomeye cyane ari mu gitaramo mu mujyi wa St. Louis mu nzu y’imyidagaduro ya Enterprise Center, muri leta ya Missouri.

Malone yituye hasi ku rubyiniro ubwo yari atangiye kuririmba indirimbo ye yise “Circles”. Nuko baganga n’ikipe ishinzwe umutekano we birukira kumutabara nyuma yo kuvuza induru cyane , bamufasha guhaguruka bamwerekeza mu cyumba abahanzi biteguriramo mbere yo kujya ku rubyiniro.

Nyuma y’iminota ine, Post Malone yahise agaruka asaba imbabazi abafana be hanyuma araririmba ndetse nyuma aza kubwira abafana be ko ameze neza ndetse abashimira amasengesho yabo bamusengera.

Post Malone yagize ati “ Ndashaka kubashimira kubera kwihangana mwagize , mumbabarire hari umwobo utari watunganyijwe neza ku rubyiniro, nahakandagiye mpita nitura hasi bitunguranye, gusa ngiye gukomeza kubataramira.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo ari kuririra mu myotsi nyuma yo kumenya ko amaze imyaka 20 arera abana batari abe

Kiyovu Sport igiye gukina umukino wa gishuti n’ikipe ikomeye abafana ba Rayon Sports bahora bifuza