in

Yasambanyije umwana w’imyaka 17 mu rusengero ndetse birangira amwishe

Ubuyobozi bwa polisi muri Leta ya Oyo bwataye muri yombi Tosin Kolade w’imyaka 20 ukekwaho gufata ku ngufu no kwica umukobwa w’imyaka 17, Ifeoluwa Apanpa, mu rusengero rwo mu gace ka Olodo gaherereye mu murwa mukuru.

Bivugwa ko uyu mwana w’umwangavu yari mu nzira ajya mu rusengero aho yahuraga n’ucyekwaho icyaha.

Nyiri gukora icyaha avuga ko uyu mwangavu yanyuze hafi y’urusengero uyu musore yari arimo, nuko amasaba ko yamufasha gutwara intebe zo mu rusengero.

Uyu musore avuga ibyabaye nyuma yo kumuhamagara mu rusengero, ati: “Nasohoye icyuma mu mufuka ndamubwira ngo ntatake. Nashakaga kumutera ubwoba ngo ampe terefone ariko akurura icyuma, icyuma kigwa hasi.

Akomeza agira ati: “Yaguye hasi, akubita umutwe hasi agerageza gutoroka. Ntiyashoboraga kwihagararaho kuko yari afite intege nke, namufashe kungufu, mfata terefone. Namusabye ijambo ryibanga ariko ampa ijambo ryibanga ritari ryo. Igihe nabimenyaga, namufunze umunwa.”

Nyuma yo gukora ayo mahano yahise ajya kujugunya umurambo w’uyu mukobwa inyuma y’ishuri rya Bibiliya.

Iperereza ryibanze ryerekana ko umurambo wa nyakwigendera waje kuboneka inyuma y’ishuri rya Bibiliya mu gace ka Olodo, hamwe n’imyanya ndangagitsina yuzuye amaraso, hamwe n’ibikomere byerekana ko yarwanye mbere yo gupfa.

Kolade Tosin w’imyaka 20yrs yemeye ku bushake ko yakoze icyo cyaha cyo kwica no gufata ku ngufu.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anita Pendo yerekanye ifoto iteye ubwuzu y’abana be

Kiyovu Sport igiye guhomba bikomeye ntitagira icyo ikora mu maguru mashya