in

Kiyovu n’abafana bayo bakubiswe n’inkuba itagira amazi i Gitarama!

Ikipe ya APR Football club ikubitiye ikipe ya Kiyovu Sports ibitego bitatu kuri bibiri i Muhanga.
Uyu mukino wabaye kuri Uyu wa gatandatu ubera kuri sitade ya Muhanga , wari umukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona.


APR FC yaherukaga gutsinda Mukura i gitego kimwe ku busa i Bugesera mu mukino w’umunsi wa 16 n’aho Kiyovu yo yari yaguye miswi na Gasogi United.
Muri Uyu mukino ibitego bya APR FC byatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 21 , Niyibizi Ramadhan ku munota wa 25 n’ingusho ya Niyigena Clement ku munota wa 90.
Kiyovu yo yari yatsindiwe na Bertrand ku munota wa 2 ndetse na Pitchou wagitsinze ku munota wa 67.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Amafoto y’indobanure ya Nelly wabengeye umusore kwa Makuza ubwo yamutereraga ivi

Bisaba gushishoza! Reba ifoto ya Uwicyeza Pamela na Mwiseneza Josiane bakitabira irushanwa rya Miss Rwanda

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO