Kirya inyana gusa! Musanze inyamanswa y’inkazi yahutse mu matungo y’abantu
Aborozi bo mu karere ka Musanze barembejwe n’inyamanswa y’inkazi iri kuza igakomeretsa amatungo yabo ku buryo bukomeye ndetse mu mwanya muto agahita apfa.
Umwe mu baturage biciwe inyana yavuze ko icyo kinyamanswa kitaramenyekana cyaje adahari gikomeretsa inyana ye ubundi kiyisiga ari intere mukanya gato ihita ipfa, iyo nyana yari yabanjirijwe n’indi nyana nayo cyakomerekeje igahita ipfa.
Abaturage bavuga ko iyo nyamanswa batarayimenya gusa bavuga ko icunga badahari ubundi ikahuka mu matungo yabo.
Kuri ubu hamaze kwicwa inyana ebyiri mu cyumweru kimwe, naho abaturage bajyaga bazirika amatungo yabo mu mirima ubu ubwoba ni bwinshi ntibakizikura mu rugo.