Kirazira kikaziririzwa: Mugore dore bimwe mu byo utagakwiye guhakanira umugabo wawe kuko abifitiye uburenganzira busesuye 100%
Burya urugo rwubakwa kandi rugakomezwa n’ikizere no kubahana hagati y’abashakanye bityo hari nibyo buri umwe aba asabwa kugira ngo urukundo rwanyu rukomeze rukomere, tugiye kugaruka kuri bimwe umugore atakagombye guhakanira umugabo we mu gihe abigusabye.
1. Urukundo
Mugore , umugabo wawe nagusaba urukundo uzarumuhe utazuyaje.Ahari azaba ari kugusaba ko mwatera akabariro cyangwa ikindi, urasabwa kubikora nk’itegeko.
2. Kumwubaha
Singombwa ko umugabo wawe agusaba ko umwubaha ariko nubona abigusabye uzamenye ko byakomeye ubundi umuhe icyubahiro akeneye uwo mwanya.
3. Mu gihe agusabye kumutegurira amafunguro.
Umugabo wawe naramuka agusabye kumutegurira amafunguro uzabikore wihuse kuko azaba aguhaye umwanya wo kwikosora kuko wagombaga kubikora atabigusabye.
4. Kumufasha mu kazi
Niba umugabo wawe agusabye ko ugira akantu umufasha mu kazi, usaba guhita ubikora uwo mwanya utazuyaje cyangwa ngo umuhereze izindi mpamvu kuko ibyo wakora byose mu rugo bigira umumaro mu gihe ariwe wabihesheje umugisha.