in ,

King Saha yareze Dr. Cephco kumusebya, asaba indishyi za miliyoni 200 z’amashilingi ya Uganda

King Saha Yareze Dr. Cephco Kumusebya, Asaba Indishyi za Miliyoni 200 z’Amashilingi ya Uganda

King Saha yareze Dr. Cephco kumusebya, asaba indishyi ya miliyoni 200 z’amashilingi ya Uganda kubera kwangirizwa izina

Umuhanzi Mansur Ssemanda uzwi cyane ku izina rya King Saha, abinyujije mu banyamategeko be E. Wambi Advocates and Solicitors, yatangaje gahunda yo kurega Ismail Ssefuko uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Dr. Cephco, amushinja kumusebya binyuze mu itangazo ryo kumurega.

Nk’uko biri mu itangazo ryatanzwe, ku wa 5 Gicurasi 2025, Dr. Cephco yashyize ku rubuga rwe rwa TikTok amagambo yuzuye ibinyoma, ubugome n’ibikorwa bigamije gusebya King Saha, aho yamushinje ko yangije imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Noah ifite plaque UBP 661Q, ifite ibara rya silver.

Abanyamategeko ba King Saha bavuze ko ayo magambo yuzuye ibinyoma yashyizwe hanze agamije kwangiza izina, icyubahiro, n’ishusho King Saha afite mu ruhame, cyane ko icyo gihe ibyo birego byatangajwe, King Saha yari hanze y’igihugu.

Biragaragara ko King Saha yari mu gihugu cya Ubuyapani aho yari yagiye ku bw’inshingano ze zari ziteganyijwe, kandi afite ibyangombwa bigaragaza urugendo rwe byemeza ko atari mu gihugu ubwo ibyo birego byatangiraga.

Mu byasabwe n’abanyamategeko be, Dr. Cephco asabwe kwishyura King Saha amashilingi ya Uganda miliyoni 200 (UGX 200,000,000) nk’indishyi ku kuba yarangirije izina n’ishusho ye rusange, kandi ibi bikaba bigomba kuba byakozwe mu minsi irindwi uhereye ku itariki y’itangazo.

Byongeye kandi, Dr. Cephco yategetswe gusaba imbabazi mu ruhame no gusubiramo amagambo yavuze amusebya, binyuze kuri za mbuga nkoranyambaga zose yanyujijemo ibyo birego.

Nanone, yasabwe guhita areka burundu kuvuga cyangwa kwandika andi magambo yose amusebya cyangwa amushyira mu majwi, ndetse atange inyandiko yemeza ko yubahirije ibyo byose yasabwe gukurikiza.

 

Written by SALIM Prince Waziel

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 791 879 477

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Precious Remmie yemeje ko yabyaye umuhungu yise Blueberry nyuma y’igihe abihishe.

APR FC yongeye gusarura amanota imbere ya Marine FC nta nkomyi, iyobora shampiyona by’agateganyo

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO