Joshua Kimmich yari amaze igihe kitari gito yaranze kwiteza urukingo na rumwe rwa Corona Virus kuko we yavugaga ko atifuza gukingirwa kubwimpamvu ze bwite.
Ariko uyu munsi wo ku cyumweru nibwo uyu mukinnyi wa Bayern Munich yemeye gutangira guterwa inkingo za COVID-19 bidasubirwaho.
Joshua Kimmich avuga ko yicuza ko atafashe amahirwe yo kuterwa urukingo rwa coronavirus, gusa anenga abantu Bose bagiye banenga nabagaya imyitwarire ye.
Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga ha Bayern Munich n’ikipe ye y’igihugu cy’Ubudage yemeje ko ubu noneho yiteguriye gufata urukingo nyuma y’amezi menshi agenda yihunza uyu mwanzuro, kugeza ubwo we kugiti cye aje kugerwaho niyi Virus ya Corona ubwe.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yateje uruntu runtu muri Nzeri ubwo yasobanuraga ko atiteguye gufata urukingo rwe Doze yambere kubera ko ngo atari yizeye ubushakashatsi bwarwo avuga ko rwazagira ingaruka mu minsi iri imbere.
Uyu munsi Kimmich aganira n’ikinyamakuru ZDF cyo mu Budage yagize ati—“Ugereranyije, byari bikomeye kuri niye kurwana n’ubwoba nibyo niyumvjgamo, ariyo mpamvu nari ntarafata umwanzuro kubw’icyi gihe kingana gutya.
“Ndacyeka, ngomba kujya mubyo nagombaga kujyamo bwambere, cyane rwose, turebye inyuma, nagombaga gufata umwanzuro wo guterwa urukingo mbere, ariko kiriya gihe ntibyari gushoboka kugiti cyanjye.”
Kimmich ntaheruka gukina umukino akinira Bayern Munich kuva mu Gushyingo 6 nyuma yo kujyanwa mu kato incuro ebyiri kubera guhura na bamwe mu barwayi basanzwemo icyi cyorezo.
Yaje gufatwa nicyi cyorezo cya COVID-19, Kandi muri icyi cyumweru yabwiwe ko azamara hanze y’ikibuga kugeza mu mwaka wa 2022 kubera ikibazo n’ibihaha bye, yabwiye ZDF ko kugaruka mu myitozo magingo aya bya muzanira ibyago byo kurwara umutima Kandi bikaba byamutera ingaruka z’igihe kirekire.”
Kimmich ntabwo yashimishijwe n’uburyo bamwe bagiye bagira icyo bavuga ku mwanzuro we maze agira ati—“Mfite kuvuga ku giti cyanjye ko igarukira risa naho ryarenzweho.
“Mfite Kandi ibyiyumvo ko Hari umwe cyangwa undi wagerageje gukora izina ku giti cye abinyujije muri ibi bihe, Kandi bitakagombye kubaho ngo nsembye bigeze Aho.
“Duhora tuvuga ku kijyanye no kubaha, kubabarira no kwirengagiza, kandi bino nibyo bigaragaza agaciro aribyo nabuze mu kiganiro cyanjye.
Kimmich amaze gukinira Bayern Munich imikino 18 mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino.
Bayern Munich, yo iri gukina imikino yaho nta bafana kubera amategeko ya Corona Virus yashyizweho mu mujyi wa Bavaria, irusha ikipe ya kabiri amanota atandatu ku rutonde rwa Bundesliga nyuma yo gutsinda Mainz ibitego 2-1 kuwa Gatandatu.