in

Kimironko! Abajura bari bibye imyenda bateye ibuye Umunyerondo wari ubahagaritse birangira ahasize ubuzima

Abajura bari bibye imyenda bateye ibuye Umunyerondo wari ubahagaritse birangira ahasize ubuzima.

Nkeshimana Celestin w’imyaka 58, wari usanzwe ari umunyerondo , mu rukerera rwo kuwa gatatu tariki ya 28 Kamena 2023 yishwe n’abagizi ba nabi bamuteye ibuye.

Ibi byabereye mu Mudugudu w’Abatuje,Akagari ka Bibare,Umurenge wa Kimironko,Akarere ka Gasabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare,Kayitesi Redempta, yemeje ayo makuru, aho yavuze ko ubwo uyu munyerondo yari mu kazi na bagenzi be, yabonye abantu abakekaho ubujura, abahagaritse ngo ababaze amakuru, babatera amabuye.Babonye irondo ribarushije imbaraga,bafata amabuye barabatera.Ibuye rimwe ni ryo ryafashe ku mutwe w’uriya munyerondo ,yikubita hasi,ahita yitaba Imana.”

Akomeza agira ati”Basaga nk’aho banuye imyenda muri Kibagabaga mu Mudugudu bita Rindiro.Babonye irondo rigiye kubaganza, bitabaza amabuye.”Yongeyeho ko abanyarwanda bakwiye kurinda ibyabo bakareka kwirara no kuraza ibintu hanze bishobora gukurura abajura kandi bagafasha irondo kwicunngira umutekano.

Nyuma y’urwo rupfu,inzego zishinzwe iperereza zaritangiye ngo zite muri yombi uri inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibihugu 5 byambere aho umugore ashaka abagabo benshi

Umukinnyi ukunzwe ku isi yaguzwe mu ikipe ikomeye na we ahita agura ikipe mu Burayi