in

Kimenyi Yves wavugwaga muri Sunrise FC yamaze kumvikana n’indi kipe yatsinze APR FC ndetse na Rayon Sports muri Shampiyona umwaka ushize

Kimenyi Yves wavugwaga muri Sunrise FC yamaze kumvikana n’indi kipe yatsinze APR FC ndetse na Rayon Sports muri Shampiyona umwaka ushize

Umuzamu wafatiraga ikipe ya Kiyovu Sports mu myaka 2 ishize Kimenyi Yves, yamaze kumvikana n’ikipe ikomeye hano mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo mu masaha y’ijoro nibwo ikipe ya Kiyovu yashyize kumbuga nkoranyambaga zayo ko yamaze gutandukana na Kimenyi Yves bamushimira uko yabafashije mu myaka yose bamaranye.

Nyuma yo gutangaza ibi abantu benshi batangiye kuvuga ko uyu musore ashobora kwerekeza mu karere ka Nyagatare mu ikipe ya Sunrise FC ariko amakuru ahari avuga ko Kimenyi Yves kugeza ubu ibiganiro na Police FC bisa nk’ibyamaze kurangira.

Kimenyi Yves ushobora kwerekeza muri Police FC, iyi iraba ikipe ikomeye hano mu Rwanda isa nk’igiye gukoresha umuzamu w’umunyarwanda kuko andi arimo APR FC, Rayon Sports, Gasogi United, Kiyovu Sports yose yamaze kugura abazamu b’abanyamahanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yisanyuraga ibyana! Ifoto ya Safi Madiba kera akiba muri getto yatumiye abakobwa babiri bose ikomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga

Kimenyi Yves wavugwaga muri Sunrise FC yamaze kumvikana n’indi kipe yatsinze APR FC ndetse na Rayon Sports muri Shampiyona umwaka ushize