Niyonshuti Yannick Morgan wamenyekanye muri sinema Nyarwanda nka Killaman, yagaragaje ko kwihangana ku mugore we Umuhoza Shemsa baherutse kurushinga, ariko kwatumye babasha kwiyubakira inzu y’arenga Miliyoni 150 Frw.
Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, Killaman yagaragaje ko amafoto y’inzu y’ibyondo umugore we yabagamo mu gihugu cya Uganda, ndetse n’inzu muri iki gihe batuyemo iri mu Murenge wa Kigali ifite agaciro k’arenga Miliyoni 150 Frw, agaragaza ko ‘ntakure Imana itakura umuntu’
Muri 2019 nibwo umugore we yavuye muri Uganda yari amazeyo igihe kirekire, agaruka mu Rwanda ari wenyine, ndetse mu myaka yose yahabaye nta munsi n’umwe yigeze arya kabiri ku munsi, kandi Killaman ntiyigeze amusura kubera kubura itike imugeza muri Uganda.
Ati “Yarinze isezerano twahanye ry’uko aje kubaka ataje gushaka nanjye nubahiriza isezerano namuhaye ry’uko nzamuhesha ishema, nzamukundwakaza kandi nzamubera umugabo w’ukuri.”
Killam yagaragaje ko umugore wabaga mu inzu y’ibyondo ubu yamutuje mu nzu y’arenga Miliyoni 150 Frw. Yabaze iyi nkuru kubera ko hari inshuti ye y’umugabo wanzwe n’umugore amubwira ko mu gihe bamaranye ntacyo yigeze amugezaho, bityo ahisemo kuzinga utwe agasubira iwabo.
Yagize ati “Impamvu mbivuze n’uko hari umugore wakatiye inshuti yanjye ngo n’imbwa ntacyo yazamugezaho ariko yibeshye cyane kandi azicyuza kuko guhera ubu Imana imfashe inshoboze mubonere igishoro gusa nibinanira ndamuha akazi kandi keza hanyuma wowe uzicuza bitanatinze.”
Killaman yasabye abana gukundana ntaburyarya, kubahaka, kwizerana, guterana ingabo mu bitugu, kwibutsana ko bakundana, gukunda imiryango yombi, kudahishanya n’ibindi.