in

Kigali umwana wa Afande yibye imbunda ya Se arirasa ahita apfa

Urupfu rw’umusore w’imyaka 24 wo mu rugo rw’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel rukomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru ducyesha UMUSEKE avuga ko uyu mwana w’umusore uri mu kigero k’imyaka 24 yibye imbunda ya Se yo mu bwoko bwa pisitoli akayijyana mu nzu yo hanze akirasa.

Amakuru akomeza avuga ko ibi byabereye mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga ya II, Umudugudu wa Gatare.

Uyu musore witwa Shyaka Jesi wiyahuye bivugwa ko yari asanzwe yiga mu gihugu cy’ubushinwa. Uyu musore ubwo yirasaga byabaye ari mu mvura nyuma ababyeyi bamushakishije bamusanga mu nzu yo hanze yapfuye.

Umwe mu bahaturiye yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko byabaye ku itariki 07/01/2024 bimenyekana mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo tariki 08/01/2024.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kicukiro umugabo yagushije imodoka muri rigori yemerera abamotari ibihumbi 50 ngo bayikuremo, bakiyigeza hejuru ahita yiruka yibagirwa ko yazanye n’umugore, umugore bahita bamufata nk’ingwate

Umugabo w’imyaka 53 akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 10 ufite ikibazo cyo kutavuga neza.