in

Kicukiro umugabo yagushije imodoka muri rigori yemerera abamotari ibihumbi 50 ngo bayikuremo, bakiyigeza hejuru ahita yiruka yibagirwa ko yazanye n’umugore, umugore bahita bamufata nk’ingwate

Kigali mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kigarama muri Zuba ahazwi nko mu Gihene, umugabo yataye umugore we mu maboko y’abamotari.

Uyu mugabo bivugwa ko yari yatwaye yasinze, yagushije imodoka muri rigori, asaba abamotari n’abandi bagabo ko bamufasha, ariko abemerera ibihumbi 50 rwf.

Ubwo imodoka yamaraga kuvamo, umugabo yahise ayicana ariruka, gusa yibagirwa ko yari yazanye n’umugore. Ubwo byarangiye umugore asigaye mu maboko y’abamukuriyemo imodoka, bavuga ko arahava ari uko babishyuye. Reba Videwo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto ihere ijijo imiterere n’uburanga by’umukobwa ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Planet International ku isi

Kigali umwana wa Afande yibye imbunda ya Se arirasa ahita apfa