Mu mujyi wa Kigali, i Nyamirambo umugabo urinda icumbi (Lodge) riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, yakubise indaya arayikomeretsa mu buryo bukomeye nyuma y’uko indi bivugwa basanganywe yari imusanze muri iryo cumbi ari kumwe n’undi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tari ki ya 1 Kamena 2022,ahagana saa yine z’amanywa mu Kagari ka Rwezamenyo II mu gace kagaragaramo indaya nyinshi.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko uyu musekirite yashatse gusabana n’indaya noneho indi bamenyeranye imenya ayo makuru ihita ihamusanga.
Uyu mukobwa usanzwe ukora uburaya yavuze ko yahereye kare agurira uwo musekirite inzoga bakunze kwita icyuma. Yavuze ko yamukubise nyuma y’uko undi mukobwa ukora uburaya asanze bari kumwe.