in

Kigali: Umumotari yaburiye ubuzima mu mpanuka ikomeye| Asize umugore n’abana 5| Tubafashe

Imodoka itwara abagenzi yagongeye umumotari ahazwi ku Gisozi ahazwi nko kuri Café maze umumotari ahita yitaba Imana. Amakuru dukesha Legacy Tv yageze ahabereye impanuka atubwira ko umumotari yahise ashiramo umwuka akimara kugongwa n’iyi modoka iri mu zisanzwe zitwa Shirumuteto.

Impanuka ikimara kuba, umugore w’uyu mumotari yahawe amakuru n’umwe mu nshuti z’umugabo we amubwira ko umugabo we akoze impanuka ndetse ko yitabye Imana. Umugore wa Nyakwigendera yahise yihutira kugera aho impanuka yabereye kugirango yirebere uko byagenze. Akimara kuhagera yasanze umugabo we aryamye aho bari bamushyize bamworoshe shitingi, ngo arebe asanga koko umugabo we yashizemo umwuka. Mu gahinda kenshi, umugore wa Nyakwigendera yahise acika intege ndetse atangira no kurira abari aho impanuka yabereye bagerageza kumuba hafi no kumuhumuriza kugeza igihe imodoka ya Police yahagereye maze ijyana umurambo w’uyu mumotari mu buruhukiro.

Legacy Tv dukesha iyi nkuru yasuye umugore wa Nyakwigendera aho atuye maze imufata mu mugongo. Bakigera mu rugo kwa Nyakwigendera, umugore wa Nyakwigendera yavuze ko we n’umugabo we bari bafitanye abana 5 gusa bakaba babayeho mu buzima butoroshye.

Ku bifuza kuba mwaha ubufasha uyu mugore wa Nyakwigendera nimero ye ni 0780310125.

Nyakwigendera yasigiye umugore we abana 5

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bavuka ari barebare bagakura ari bagufi| Batubwiye uko babayeho| Ubuzima ntabwo buboroheye

Umusirikare yashatse guterera ivi umukobwa yahaye buri kimwe arabyanga ahitamo kumurasa.