in

Umusirikare yashatse guterera ivi umukobwa yahaye buri kimwe arabyanga ahitamo kumurasa.

Umusirikare wo gihugu cya Nigeria aravugwaho kwica umukunzi we amurashe yo gushaka kumwambika impeta undi akabyanga ,nyuma yo kumutangaho akayabo ,amuha buri kimwe.

Bivugwa ko uyu musirikare n’umukunzi we bari bamaze imyaka 4 yose bakundana, amafaranga umusirikare yabonaga yose yayahaga uyu mukobwa akishyura ishuri akanatunga barumuna be kuko yari yaramaze kwizera ko azamubera umugore w’ubuziraherezo.

Mu nkuru ya Zambianobserver itatangaje amazina y’aba bombi, ivuga ko uyu musore w’umusirikare yishyuriye Kaminuza umukobwa, akanamuha n’andi mafaranga ku ruhande amufasha imibereho ya buri munsi kugira ngo atazandagara kandi afite umukunzi umukunda bya nyabyo. Icyababaje umusirikare ni uburyo yasabye umukobwa kuzamubera umugore w’iteka undi arabyanga.

Umusirikare wari washinze ivi hasi ategereje ko umukowa avuga ijambo ‘Yes’, yaribuze yumva irimuhakanira ko batabana. Umujinya w’umuranduranzuzi wamusagutse ahita amunyuzamo urusasu umukobwa arapfa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Umumotari yaburiye ubuzima mu mpanuka ikomeye| Asize umugore n’abana 5| Tubafashe

Umunyamakuru Kazungu Claver yavuze akamuri ku mutima nyuma yo gusezererwa na APR FC yari abereye umuvugizi.