in

Kigali, Umumotari bamukuye amenyo atandatu icyarimwe none ntakibasha kurya akanyama

Umumotari mu Mujyi wa Kigali aherutse gutegwa n’abajura bamwambura telefone ndetse baramukubita ku buryo yakutse amenyo atandatu.

Uyu musore witwa Nshimyumuremyi Bienvenue yabwiye IGIHE ko amaze ukwezi akubiswe n’itsinda ry’abajura bamutegeye mu nzira bakamwambura.

Avuga ko aba bajura babanje kumushikuza telefone maze yirwanaho afata umwe muri bo, bagenzi be bahita bamukubita inyundo kugira ngo amurekure bahita biruka.

Yahise ajya kurega abo basore, umwe muri bo arafatwa ariko nyuma y’iminsi mike ahita yongera ararekurwa.

Yongeyeho ko yifuza ko inzego zibishinzwe zikurikirana aba basore.

Avuga ko kuva yakubitwa n’aba bajura, byamugizeho ingaruka cyane kuko atakibasha gukora cyane cyane ko hari n’ahandi bagiye bamukubita.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bayahaye umukinnyi ukina muri shampiyona y’u Rwanda yahita akira: Hatangajwe akavagari k’amafaranga ahabwa umukinnyi witwaye neza mu mukino umwe muri Afurika y’Epfo 

“Bamuhe Ferwafa” KNC yatangiye kugirirwa ikizere ko yabasha koyobora Ferwafa nyuma y’igikorwa cy’ubutwari yakore Cedric