in

Kigali: umukozi wo mu rugo yiyahuye nyuma yo guterwa inda na Sebuja (Video)

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 y’amavuko wari umukozi wo mu rugo mu Kagari ka Karama ,mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge yatabawe n’umunyonzi ubwo yari yiyahuye muri Nyabarongo nyuma yo guterwa inda na Shebuja .

Abaganiriye na BTN TV bavuze ko uyu mukobwa koko yari atwite ariko ko nyirabuja yamuhozaga ku nkeke nyuma yo kumenya ko atwite.Bavuze ko yaje guhamagara nyina ubyara uyu mukobwa ngo aze kumutwara nyuma yo kumwirukana.Ubwo umubyeyi we yazaga kumutwara ,yamubeshye ko agiye kugura amazi yo kunywa maze ahita yinaga muri Nyabarongo ashaka kwiyahura ariko ku bwa mahirwe umunyonzi wari hafi aho ahita amurohora atarashiramo umwuka.Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu w’iki cyumweru dushoje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanuzi ukomeye yavuze ibintu biteye ubwoba bizaba ahagiye gukinirwa igikombe cya AFCON 2021.

TotalEnergies #AFCON2021 – Cameroon vs. Burkina Faso