in

Kigali, Umukecuru rukukuri w’imyaka 95 yakinnye Golf i Kigali abantu barumirwa [AMAFOTO]

Mu Rwanda hakiniwe irushanwa mpuzamahanga rya Central All Africa Challenge Trophy. Ni irushanwa ryahuje ibihugu bitandatu biturutse ku Mugabane wa Afurika.

Abakurikiye iryo rushanwa, batunguwe n’umukecuru ukomoka mu birwa bya Maurice, Francine Delloye wahatanye ku myaka 95 y’amavuko ndetse akanagira bimwe mu bihembo atwara.

Francine Delloye, yahatanye mu irushanwa rya Central All Africa Challenge Trophy ari we mukinnyi mukuru ku myaka 95 y’amavuko ndetse anegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza watowe n’abafana.

Igihugu kibarizwa mu birwa bya Maurice ni kimwe mu makipe yari afite abakinnyi bakuru bagihagarariye muri iri rushanwa.

Pascal Duclos, Beatrice d’Arifat, Razia Currimjee na Francine Delloye, nibo ikipe y’ibirwa bya Maurice yari ifite mu Rwanda. Aba bose ni ku nshuro ya mbere kandi bari bitabiriye iri rushanwa ndetse banatungurana ku buryo bitwaye.

Umukecuru rukukuri w’imyaka 95 y’amavuko Francine Delloye, yasoreje ku mwanya wa 16 mu bakinnyi 28. Francine Delloye yasozanyije amanota 252, akora ibitandukanye, n’ibyo benshi mu bakurikiranye iri rushanwa bamutekerezagaho.

Ibyo Francine Delloye byamuhesheje gukundwa n’abafana baramutora anahemberwa kuba ari umukinnyi w’irushanwa. Mu magambo ye yagize ati “Abakiri bato bagomba gukunda siporo ni bwo bashobora kugeza imyaka nk’iyo mfite”.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Mubwire Sebuja amwoshye” Rutambi yatumije bonso wa Bruce Melodie yemera ko azamubanza ingumi ebyiri z’agatuza ndetse yemera ko azamuha ikintu kingenzi kuri we naramuka amutsinze

Noneho impaka zizahita zicika: Umusore ukunzwe cyane mu Rwanda yatangaje ikintu Bruce Melodie azakora agahita ahiga bagenzi be atavuze