Mu karere ka Nyarugenge , mu mujyi wa Kigali umugabo aherutse gutahana indaya , hanyuma yanga kuyishyura amafaranga bari bemeranyije , maze iteza induru abantu barahurura , icyatunguye abantu ni uko uyu mugabo yahise abaca mu rihumye akigendera bakamubura.
Uyu mugore yabwiye abaturage ko we n’uwo mugabo bari bemeranyije kuryamana, akamwishyura amafaranga ibihumbi bitanu. Ngo uwo mugabo bari bahuriye mu muhanda ahagana saa sita z’ijoro, amubwira ko umugore we adahari bityo byaba byiza batahanye bakajya kumarana irungu.
Yagize ati “Duhuriye hariya muri Karabaye arambwira ngo umugore we ntahari yatashye ubukwe. Turahageze arangije ahita atangira kunsohora mu nzu ankubita, nibwo nsakuje ntabaza kugira ngo atanyicira aha kubera ko urabona ko yanankomerekeje.”
Uyu mugabo we yahakaniye abanyerondo ko atigeze aryamana n’uwo mugore, gusa yemeza ko bari bari kumwe mu nzu baganira.
Ati “ Ntabwo njye naryamanye na we kuko mfite umugore wanjye nkunda, uyu yaje mu nzu byo sinabihakana ahubwo yashatse ko tubikora ndanga.”
Abanyerondo n’abaturage baho baje kumva ibibaye bagerageje kubunga, umugabo yemera kwishyura ariko abaca mu rihumye baramubura.