Umugabo wo mu Mudugudu w’Agatare mu Kagari ka Kigali, mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ari kurira ayo kwarika nyuma y’aho afatiye mu cyuho umugore we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko arimo gusambana n’umuturanyi we.
Uyu mugabo yavuze ko yari yagiye gupagasa gusa yaje kwinyabya ataha amasaha atari asanzwe atahira, ubwo yageraga mu rugo yasanze umugore we adahari nuko ahita ajya ku mureba ku muturanyi.
Ubwo yahageraga umugore yikanze ko ari abana baje ahita asohoka mu nzu akenyeye igitenge, akimubona yakubiswe n’inkuba amubaza icyo yaje gukora aho, nibwo umugabo yahise amusubiza mu nzu bagezemo asanga umusore aracyambaye ubusa.
Abo bombi bamwemereye ko bamaze gusambana kandi ko babimusabira imbabazi, uwo mugabo yahise ahamagara inzego z’umutekano bombi barabajyana dore ko uyu mugabo yari yarasezeranye n’umugore we byemewe n’amategeko.
Uyu mugabo avuga ko atifuza gusubirana nawe, gusa ngo ahangayikishijwe n’abana be bagiye kuzicwa n’agahinda. Ndetse uyu mugabo avuga ko ashobora no kwiyahura nyuma yo gufatira umugore we mu cyuho amuca inyuma.
Ibi byabaye kuwa 6 tariki ya 21 Ukwakira 2023.