in

Kigali: Umubyeyi w’abana 4 yasanzwe mu nzu ye yapfuye ari kumwe n’abana hagakekwa ko ari uwo bashakanye wabikoze

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023, mu murenge wa Jabana mu karere Gasabo ho mu mujyi wa Kigali hasanzwe umurambo w’umubyeyi witwa MUKAMUTESI Josepha mu nzu yabanagamo n’umugabo we n’abana babo.

Umugabo wa nyakwigendera niwe ukekwaho kuca umugore we ngo kuko akimara kubikora yahise afungirana abana mu nzu yiciyemo umugore we maze ahita aburirwa irengero.

Abaturanyi buyu muryango babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yari yaravuze ko azica umugore we kubera kumufuhira, gusa umugore we ngo ntago yabyitagaho.

Uyu mubyeyi asize abana 4 harimo 2 babanaga aho Jabana ndetse n’abandi 2 baba muri Uganda. Ni mu gihe iperereza rigikomeje hashakishwa uyu mugabo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yasohowe mu maboko atari aye! Umusifuzi wasifuriye Rayon Sport na Marine Fc yasohowe mu kibuga na Polisi kubera ibyo yakoze bitishimiwe na buri umwe

Umuhanzi Afrique uzwi mu ndirimbo ‘Agatunda’ yasusurukije Abagande maze inkumi zaho zirizihirwa – VIDEWO