in

Kigali: Umubyeyi utaramenyekana yataye umwana we mu rusengero – AMAFOTO

Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda(UPR), Kibagabaga rirashakisha ababyeyi b’umwana uri mu kigero cy’imyaka 3 y’amavuko, wahatawe n’umuntu utaramenyekana mu gihe bari mu materaniro yo ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023.

Uyu mwana utaramenya kuvuga neza ngo hamenyekane ababyeyi be n’aho batuye, uwamuzanye yamusize mu rusengero arigendera.

Umushumba w’iryo torero riri i Kibagabaga, witwa Gervais Nahimana yameke aya makuru ahira ati “Tuzakoresha uko dushoboye dukomeze gushakisha ababyeyi be, kuko umwana agomba kugira umuryango abamo, agomba kwandikwa mu irangamimerere, agomba kuvuzwa no kwiga.”

Akomeza agira ati “Niba hari umubyeyi wamutaye hano abishaka, icyo ni icyaha cye, aho azashakira kwihana azaza, ariko natinda bizatugora kumumuha, kuko uyu mwana ni uwacu twese, hari abatangiye kuvuga bati ’mwakanyihereye, ariko si ugupfa kumutanga!”

Ubu uyu mwana ari kurerwa n’uwitwa Mutegarugori Clarisse, mu gihe hagishakishwa ababyeyi b’umwana cyangwase abamuzi, wahamagara kuri nimero ya telefone 0788616026 ni iya Clarisse.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ni ukuri akwiye imbabazi” Umunyamakuru wo kuri RBA yasabye imbabazi abakobwa b’ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwe ibitego 7-0 nyuma yo kubona ifoto y’abakobwa b’ikipe y’igihugu yabatsinze kuko bameze nk’abagabo – IFOTO

Arsenal yandagaje ikipe naho Man U yo ikubitirwa mu gafuka! Uko imikino y’umunsi wa mbere ya UEFA Champions League yarangiye