Ku munsi w’ejo kuwa kane nibwo hirya no hino kumbuga nkoranyambaga hiriwe hacaracara amakuru avuga ko muri Lodge y’i Gikondo ahazwi nko muri Sodoma habere amahano aho umugore wacaga inyuma umugabo we yamatanye n’umugabo yasambanaga na we bakananirwa gutandukana ndetse hakitabazwa umupfumu.
Ni ibintu bidasanzwe mu gihugu cyacu dore inkuru nk’izi twajyaga tuzumva mu bindi bihugu byo mu mahanga. Isano TV kuri chene ya Youtube
yavuze ko ibi byabaye kuwa gatatu tariki 29 Nzeri 2021.Ni mugace benshi bakunze kuvuga ko harangwa urugomo cyane ndetse hakaba abantu benshi bakora uburaya.
Amakuru avuga ko uyu mugore yavugwaho ubusambanyi kenshi ariko umugabo we akaba yari yarabuze gihamya,nibwo yagiye gushaka umuti mu bapfumu kugirango ashyire ukuri hanze.Nibyo byabaye rero ubwo uyu mugore yari yasohokanye muri Lodge n’umugabo bari bagiye gusambana byarangiye bamatanye. Hari imbaga y’abantu uruvunganzoka bari baje kwirebera aya mahano yabereye I Kigali.