in

Kigali: RIB Yerekanye Abasore Bakurikiranyweho Gushukisha Abakobwa Urukundo Ubundi Bakabasambanya

RIB yerekanye aba basore kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, ikaba ibakurikiranyeho ibyaha bitandatu birimo ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Aba basore bretswe itangazamakuru ni Habumuremyi Yves, Bizimana Pacific, Mugisha Aimable na Gatete Emmanuel.

Ibi bikorwa bakurikiranyweho byakorewe mu mujyi wa Kigali ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko abahohotewe bose hamwe ari abakobwa umunani bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 21 -30 y’amavuko.

Umwe muri aba basore yashukaga abakobwa bamenyaniraga ku mbuga nkoranyambaga, akababwira ko bakundana ubundi akabasaba ko bazahura kugira ngo basohokane banasangire.

Guhura k’uyu musore n’abo bakobwa, byakundaga kuba nijoro, uyu musore agahita ahamagara bagenzi be bakaza ubundi bakabiba ibyo babaga bafite babanje kubasambanya.

Aba basore bakodeshaga imodoka bakoreshaga muri ibi bikorwa ubundi bahura n’umukobwa bakamushyiramo bakamujyana aho bashaka bakamukorera biriya bikorwa byose.

Abafashwe bose ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe harimo gukorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ibi ari ibyaha bigenda bigaragara bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, (social media).

Yaboneyeho kugira icyo asaba abantu, agira ati “Ababikorewe ni 8 ariko hashobora kugaragara abandi bantu. Abanyarwanda ni ukureka gushamadukira abandi bantu bababwira ko bashaka gufatanya business.  Social media zikoreshwa n’abantu beza n’ababi, hari abaza bihishe inyuma y’ikoranabuhanga bakaguha amafoto atari yo, urubyiruko ni ugushishoza.

Ntabwo umuntu yagombye kukubwira ngo muhurire ahantu nijoro, wamusaba mugahurira ahantu hazwi kandi hari abantu, ntabwo ukwiye kwemera umuntu ugushyira mu modoka utamuzi.”

Source: Radiotv10

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamagabe: Umu Securite Yarashe Umuyobozi Wa SACCO Amusanze Iwe

Umugeni yavugishije abatari bake nyuma yo gukuramo agatimba akamansura ku karubanda (AMAFOTO)