in

Kigali mu Mujyi rwagati habereye impanuka gusa umushoferi yahise akora igikorwa cy’ubutwari kugirango atabare abantu

Mu Mujyi rwagati mu muhanda uhuza CHIC na Downtown, habereye impanuka idakomeye cyane aho umushoferi wari utwaye bisi itwara abagenzi yahisemo kuyigongesha umukingo, aho kugonga Coaster yari imuri imbere, mu rwego rwo kwirinda ko hagira abagenzi bakomereka.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko Coaster yafunze feri bitunguranye mu rwego rwo guha inzira abanyamaguru kuri Zebra Crossing, bikaba ari byo byabangamiye umushoferi wa bisi ku buryo byatumye afata kiriya cyemezo. Mu bagenzi bari muri izi modoka zombi, nta wigeze agiriramo ikibazo.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Numvaga mfite amatsiko yuko bimera” Jean warerewe mu gipangu yavuze ibyo yakoreye hanze ubwo yavaga mu rugo rw’ababyeyi gusa ibyo yahaboneye ni akumiro

Mama Nick wabazwe ku munsi w’ejo hashize Imana yamukoreye ibitanzaga bidasanzwe- Videwo