in

Kigali: Imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya karahava (Videwo)

Mu ijoro ryakeye nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya, gusa ariko ubutabazi bwahise buza hakiri kare.

Ibi byabereye imbere y’isoko rya Nyarugenge mu masaha y’umugoroba, aho iyi imodoka yafatwaga n’inkongi y’umuriro.

Ubwo ino modoka yafatwaga n’inkongi y’umuriro nta muntu wari uyirimo nkuko byatangajwe n’abari bahiri ubwo ibyo byabaga.

Abari bahari babwiye umunyamakuru wa Isango Star Tv dukesha iyi nkuru ko na bo batazi icyateye iyo nkongi, ahubwo bo bagiye kubona imodoka iratse.

Iyi modoka ikimara gufatwa n’inkongi y’umuriro abari aho bahise bahamagara Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi aba ari bo baza kuzimya iyo modoka.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza wa Manchester United yemeje ko Harry Maguire azakomeza kuba kapiteni

Amarangamutima y’abafana ku ifoto ya kera ya Niyo Bosco ari kwiga gucuranga Gitari