in

Kigali: Ikamyo yari ihetse lisansi yakoze impanuka iteye ubwoba bituma umuhanda ufunga

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo habereye impanuka y’ikamyo yavaga mu Karere ka Rwamagana yerekeza mu Mujyi wa Kigali, maze umugenzi umwe muri babiri bari bayirimo ahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Bisenga i Rusororo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, aho iyi kamyo yari itwaye lisansi yarenze umuhanda maze igonga umukingo igwa igaramye ipfiramo umuntu umwe, umushoferi we yakomereka.

Lisansi iyi kamyo yari twaye yamenetse mu muhanda ndetse bisaba ko ibanza gukurwamo kugira ngo umuhanda ukomeze kuba nyabagendwa.

Nyuma y’iyi mpanuka, Polisi yahise icisha itangazo kuri Twitter ivuga ko kugeza ubu umuhanda Kigali-Rwamagana utari nyabagendwa ndetse isaba abawukoresha kwihanganira izi mpinduka mu gihe imirimo yo gukuramo iyo kamyo ikirimo gukorwa.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ni gute batangaza amanota batari bishyura abakosoye?” Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bari gutaka kwamburwa na Nesa

Rutahizamu wari washyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports bari bujye muri Libya ashobora kutajyana n’abandi