in

NDASETSENDASETSE

Kigali: ibyari ukwishimisha byarangiye umukobwa bamutanyuriyeho akenda k’imbere

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19 y”amavuko bamutanyuriyeho akenda k’imbere ndetse bivugwa ko yasambanyijwe ku gahato n’umusore yari yaje gusura muri ghetto bumvikanye ko aramuha amafaranga ibihumbi bibiri akayamwima.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mutarama 2022 mu masaha ya mu gitondo , mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo ,mu mujyi wa Kigali nk’uko Hanga yabitangaje.

Amakuru avuga ko abantu bahuruye ari benshi baje kwihera ijisho iyo ghetto umusore arimo imbere mu nzu, umukobwa nawe yicaye hanze yumiwe nyuma yo gukorerwa ibiteye isoni.

Biravugwa ko uyu mukobwa yagiye muri ghetto y’uyu musore ajyanywe n’umudamu witwa Carine. Mu gihe bamwe bavuga ko uyu musore yahuye n’akaga ko yagombaga kwishyura ibihumbi bibiri ntiyayatanga bikaba byaba intandaro yo kugwa mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato dore ko byarangiye amusambanyije nkuko bvugwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu burakari budasanzwe Dj Brianne yasomeye abashomeri karahava (Videwo )

Kurarana akenda k’imbere bishobora gukurura ingorane zinyuranye