Abantu bataramenyekana umubare bamaze kugwa mu mpanuka y’ikamyo ya gisirikare yabereye i Nyanza ya Kicukiro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2016.
Ikamyo ya gisirikare yari itwaye abagiye ku burinzi yabirindutse hagapfa abantu tutarabasha kumenya umubare.
Abari aho batangaje ko iyo kamyo yamanukaga i Nyanza ya Kicukiro yacitse feri ikagwa muri ruhurura (mu nkengero z’umuhanda), abagera kuri batandatu bikaba bikekwa ko bahise bitaba Imana, abandi benshi bagakomereka.
Abakomeretse n’abitabye Imana ngo bajyanwe ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe.
Usibye abasirikare bari bayirimo, nta muturage wundi wapfuye cyangwa ngo akomereke nk’uko byatangajwe na CIP Emmanuel Kabanda, Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col Rene Ngendahimana yavuze ko ari bugire icyo atangaza mu masaha ari imbere.