in

NdabikunzeNdabikunze

Kicukiro :Imodoka ya Fuso ikoze impanuka idasanzwe, abaturage batangira kwivomera essance(AMAFOTO)

Imodoka ya Fuso yari ipakiye isima bikekwa ko yacitse feri, umushoferi wari uyirimo arakomereka mu buryo bukomeye.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bwerankore, Umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Ukuboza 2021.

Iyi modoka bikekwa ko yacitse feri, yakoze impanuka ubwo yavaga ku i Rebero ikaza kugonga ipoto ry’amashanyarazi, umushoferi wari uyirimo agakomereka ariko ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka ikimara kuba abasirikare bari aho hafi bahise bagerageza gukuramo uwo mushoferi wari utwaye iyo modoka bamujyana kwa muganga.

Muri ako kanya, bamwe mu baturage bahise batangira kuvoma lisansi yari irimo kumeneka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yakuwemo imyenda basanga yambaye ikariso ya mushiki we yari yibye.

Ibyagufasha kwegeranya igitsina nyuma yo kubyara