in

Kicukiro: Habereye igitangaza nka kimwe mu byo Umwana w’Imana Yesu Kristu yakoraga – AMAFOTO

Mu karere ka Kicukiro mu murenge Kicukiro haravugwa inkuru idasanzwe y’abaturage batunguwe no kubona umugabo wari ufite ubumuga bwo kutavuga abyuka avuga.

Uyu mugabo witwa Nduwayezu Pascal, yatangarije Tv1 dukesha iyi nkuru ko ubwo yari afite imyaka 18 asoje amashuri yisumbuye, yarabyutse maze yumva ijwi ntirisoka ndetse n’amatwi ye atumva.

Ubwo yahise atangira kugira imfunwe maze ayoboka inzira y’amasengesho, yanavuze ko yigeze kujya gusengera kwa nyakwigendera Padiri Obald maze amubwira ko nakomeza kwizera azavuga.

Pascal yageze aho ashaka umugore nawe wari ufite ikibazo nkicye, avuga ngo yumvaga azanye umugore uvuga yari kuzamutesha umutwe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mata 2023 nibwo igitangaza cyabaye maze mu masaha ya mugitondo, Nduwayezu Pascal yitura hasi ahita ataka ndetse n’ijwi ritangira kuza ubwo kugeza ubwo Tv1 yamusuraga maze ayisangiza iby’iyo nkuru.

Nduwayezu Pascal wari umaze imyaka 12 atavuga none ubu yavuze

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 11 Haringingo Francis arakinisha bashobora kumugumisha ku gikombe cyangwa akakivaho burundu

Muhanga: Umugabo yapfiriye kuri moto