in

Kicukiro: Ahazwi nka Sodoma hari benshi bahise bakira Yesu nk’umwami n’umukiza nyuma y’igikorwa ADEPR Paruwasi ya Gatenga yahakoreye

Bamwe mu bari barabaswe n’ingeso mbi bo karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo mu gace k’ahazwi nka Sodoma bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza, biyemeza kugendera kure gukoresha ibiyobyabwenge no kwirinda ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA.

Mu giterane cy’iminsi ibiri kuva tariki 9 – 10 Nyakanga 2023, cyateguwe n’Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ku bufatanye n’umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa wa AEE Rwanda, kigamije gushishikariza abantu kwirinda gukwirakwiza ibiyobyabwenge no kwirinda SIDA.

Rev Past Theogene Kanamugire, Umushumba w’Itorero rya ADEPR Paruwasi Gatenga yavuze ko ubutumwa bwiza butuma ababaswe n’ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ubuzererezi barushaho gusobanukirwa utanga ubuzima n’imbaraga zihindura.

Avuga ko bahisemo gusohoka mu rusengero bakegera abantu aho batuye kugira ngo bakire Yesu, bakabasangiza ubuhamya bw’aho Kristo yabavanye kugira ngo na bo bamwizere babone iyo neza babonye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hagezweho abanyarwanda! APR Fc yongeye gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi – AMAFOTO

Million 200 mugashyingiranwa gusa ! Imbuga nkoranya mbaga zacitse ururondogoro kubera Isimbi Noelline usanzwe ukina filime z’urukozasoni