in

Kicukiro: abasore n’inkumi baguwe gitumo bahinduye urugo akabari.

Abasore n’inkumi benshi bafashwe bahinduye akabari n’akabyiniro mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Iriba mu Kagari Kagina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bari kunywa inzoga bokeje na brochettes banabyina umuziki

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwatangaje ko uru rubyiruko rwinshi rwafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.

Ubutumwa bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwanyujije kuri Twitter, buvuga ko uru rubyiruko rwinshi rwafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Nshimiye Donatien nk’uko TV10 yabitangaje.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, buvuga ko aba basore n’inkumi bafashwe ku bufatanye bw’Inzego z’ibanze n’Inzego z’Umutekano.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo warisomye yateje akavuyo indege yose, reba ibyo yakorewe.

Amashusho ya Miss Umunyana Shanitah aririmba indirimbo Slowly ya Meddy muri Miss East Africa (video)