in

Kicukiro: Abagabo b’imitwe bigize abakozi ba RURA n’umujyi wa Kigali batuburira Bizimana Elie miliyoni zirenga 25 z’amanyarwanda

Umuturage witwa Bizimana Elie, arimo kurira ayo kwarika nyuma yaho umukomisiyoneri witwa Baganineza Theoneste amuhuje na Habiyambere Leonard avuga ko ari umukozi w’umujyi wa Kigali ukora mu kigo cy’ubutaka hamwe na Mutesa Patrick avuga ko ari umukozi wa RURA ndetse na Murindahabi Eric avuga ko ari umukozi w’uruganda rwa Sulfo ushinzwe Imari.

Aba bose bari bahuriye ku mugambi umwe , babeshya ko Sulfo ikeneye aho yagura ikibanza cya parking y’imodoka zabo RURA ngo imaze igihe ibihanangira ko zandagaye mu mihanda itandukanye ya Kigali.

Bizimana Elie yabwiye HANGA NEWS dukesha iyi nkuru ko, komisiyoneri Theoneste yabazanye bose bambaye ibirango by’ibigo bakoramo ntiyashidikanya yemera ko bagura ikibanza cye Miliyoni 320 Rwf, giherere mu murenge wa Gahanga, akarere ka Kicukiro, mu kagali Kagahanga, gifite UPI 1/03/01/10/4287.

Ikibazo nyamukuru ari nacyo ntandaro y’uburiganya bwakorewe Bizimana Elie, uyu mu komisiyoneri Theoneste yamubwiye ko amafaranga Sulfo izishyura ayuzuye we agomba kuba yabanje kubaha igihembo cyabo mbere bumvikanye gihwanye na Miliyoni 25.

Bizimana yagize ati: ”Nakomeje kureba kuri banki ko Sulfo yanyishyuye ngo mbahe igihembo cyabo nayabonye ndaheba, nabo bakomeza kuntitiriza ngo ntabahaye ayabo mbere Dosiye yarangije gukorwa na noteri ntabwo yayishyikiriza Umusaza nyiri ruganda ngo asinyeho bakore transfer ntacyo ahawe, nibwo babwiye ngo duhirere kuri M. Hotel banyereke aho bigeze bikorwa”.

Bahuye, bazanye undi mugabo bavuga ko ari we noteri wa Sulfo, ati: ”Banyeretse Dosiye mbona yujuje neza iriho imyirondoro yanjye na madamu wanjye byuzuye, Niko kubwira ngo Miliyoni 25 zabo zitabonetse bidakunda kubera bacyeneye guha umukozi waje mu mujyi wa Kigali, uwa RURA n’abandi, Niko kwemera jya kuri banki ndabikuza amafaranga yose ndayabaha”.

Bizimana Elie, yakomeje avuga ko Ayo mafaranga amaze kuyabaha batangiye guhindura imvugo no kumukwepa , ndetse no kumutera ubwoba kugeza ubwo umwe mubakozi baje yiyise ko akora mu kigo cy’ubutaka mu mujyi wa Kigali yagarutse amwaka Andi mafaranga amuha Miliyoni imwe.

Ati: ”Habiyambere Leonard we yaciye inyuma aza kubwira ko akeneye Miliyoni akarangiza ibibazo afite, mubwiye ko ntayo mfite antera ubwoba ko Miliyoni 320 agiye kumpesha zihagarara, nibwo nayatse madamu ndayamuha twumvikana ko azayanyishyura igihe kigeze ndayabura aza kunyemerera cheques igihe kigeze nabwo ndayabura, cheques nyitezaho Kashi ndamurega ari naho namenye ko Bose ari abatubuzi n’imirimo bavuga ko bakora muri leta batazwi, mpita niyambaza RIB babiri barafatwa ubu barafunze hasigaye abandi bidedeshya.”

Hafunzwe umukomisiyoneri uwitwa Baganineza Theoneste na Habiyambere Leonard wiyitaga umukozi mu mujyi wa Kigali ukora mu kigo cy’ubutaka, harimo kwidedebya Mutesa Patrick wiyitaga umukozi wa RURA wanavuye Malawi atuburiyeyo abaturage, na Murindahabi Eric wiyitaga DAF wa Sulfo.

Ikigero yatanze muri RIB station ya Gahanga avuga ko umugenzacyaha witwa Chantal nawe yakoze ibintu bidasobanutse, ati: ”Naregeye RIB ibyaha 2, birimo Kwihesha ikintu cy’undi hakozwe uburiganya, na cheques itazigamiwe ndega Leonard Habiyambere, ariko Dosiye yageze mu bushinjacyaha ibirego yabitandukanyije nibyo naregeye bimwe bitarimo, kuko kimwe nareze cya cheques yaragitindije, ibaze ko nareze Tariki ya 9/10/2023 we ayiregera ubushijyacyaha Tariki ya 26/10/2023 nabwo bigeze ku mu shinjacyaha witwa Mukamwiza Daforoza kuva icyo gihe kugeza ubu ntabwo iyi Dosiye arayiregera urukiko ayimaranye Ukwezi kuko muri system ndayireba nkayibura”.

Uyu muturage Bizimana arimo gutabaza afite impungenge kuko abo yareze ibyaha bimwe barimo gukurikiranwa kuri kimwe ibindi byakuwemo kumpamvu atazi, ati: ”Theoneste na Leonard barafunze , banakatiwe iminsi 30 y’agateganyo, ariko uyu Leonard yarajuriye mfite impungenge ko yarekurwa ejo Tariki ya 27/11/2023 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri Dosiye umwe, Kandi naramurege ebyiri icyarimwe”.

Ikindi, nuko ngo uyu Leonard uvugwa bagiye kureba umushinjacha basanga Dosiye yaregewe igaragaza ko adafunze, ati: ”Ibi bintu ntibisobanutse, bakora Dosiye ko arimo gukurikiranwa ari hanze Kandi bazi neza ko afunze ari nabo bafite Dosiye ya mbere, niyo mpamvu nitabaje itangazamakuru ngo bimenyekane nanishinganishe umutekano wanjye uri mukaga, ejo Leonard arekuwe ashobora kungirira nabi hagamijwe kurigisa ibimenyetso.”

Dr. Murangira B.Thiery, umuvugizi wa RIB yabajijwe iby’iki kibazo cy’umuturage uvuga ko umugenzacyaha yaciyemo kabiri ibirego bye, aho yakiriye ibirego bibiri ariko we akaregera umushinjacyaha icyaha kimwe, atubwira ko hari ubwo bikorwa bitewe na Dosiye, gusa iyi case yatubwiye ko arimo kudushakira amakuru igihe yaza kuboneka twayashyira mu nkuru itaha.Umuvugizi w’ubushinjyacyaha, we ntacyo aradusubiza ku bibazo twamubajije bijyanye n’umwe mu bashinjacyaha uyu muturage avuga ko yakiriye ikirego Tariki 26/10/2023, akaba amaze Ukwezi atararegera urukiko iyi Dosiye, ntifuzaga kumenya niba byemewe n’amategeko, nagira icyo atubwira tuzabishyira mu nkuru itaha.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore we abigendeyemo! Nyina wa Ishimwe Innocent uherutse gutangaza ko we na se umubyara bagejeje ikibazo cye kwa Perezida wa Repubulika cy’uko yabujijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich, yafunzwe

RIP Alex! BIMENYIMANA Alex wo muri Kaminuza y’u Rwanda ni umwe mu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yaguye mu mugezi i Gakenke