in

Kibeho: Umugore arakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 amuziza ibishyimbo

Mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho haravugwa inkuru y’umugore witwa Mukeshimana Julienne watawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’umuturanyi we witwa Ndayisenga Claude w’imyaka 12 amushinja kumwiba ibishyimbo.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, bibera mu Mudugudu wa Kibayi mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Kibeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Nkurunziza Aphrodis yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yakubise inkoni uyu mwana kugeza apfuye nyuma y’uko ahawe amakuru y’uko ari we ushobora kuba yamwibye ibiro icumi by’ibishyimbo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aha niho izabemereza: Rayon Sports yateguye umukino wa gicuti n’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’igihugu cy’ubukombe muri Afurika

Imbamutima za Mugisha Bonheur (Casemiro) kuri APR FC